Ese abayoboke ba ADEPR ishami rya Uganda Shitani niwe wabateye nabo baritera cyangwa habaye amasengesho make no kwiyiririza ubusa?
Reka mbibutse ko Ijambo ry’Imana ryigishwaga mu nsengero zose ryavugaga ko nta kinanira Imana kandi ko nidusaba tuzahabwa nidukomanga tuzugururirwa. Nandika iyi nkuru ntangira kwibaza niba abari abanyamasengesho n’abakuru b’itorero rya Uganda muri ADEPR,barananiwe gusengera itorero Satani akabaca murihumye cyangwa bageze muri Uganda barasitara baragwa Imana ikaba yarabahannye!
Gusa ntawatinya kuvuga ko ubwabo batewe ntibamenya kwirinda maze nabo baritera,bituma Umuzimu wateye ADEPR kuva ku bwa Past Usabwimana Sammuel abavugabutumwa n’abashumba boherejwe gufungura Misiyoni ya ADEPR Uganda ubaherekeza,uwo muzimu unyura muri ba Past Musatuzi uhingukira muri ba Maboko n’abandi kugeza ubwo ushoje urugamba aho iri dini ryari rimaze kugira icyubahiro muri Uganda,ubu kuryitirirwa n’igitutsi ndakaba Amacinya!
Muri Mata 2015, nibwo ADEPR yaguye amarembo ishinga ishami ryayo muri Uganda, hashyirwaho umushumba mukuru ukuriwe n’Umuvugizi w’iri torero mu Rwanda.
Iri torero ryahise rikorera muri Uganda byemewe n’amategeko y’iki gihugu, rihabwa Umushumba ariwe Pst Nyirimpeta Anastase wari uzwi ku mazina ya Musatuzi ,aza gusimburwa na Past Karangwa John. Ryafunguye insengero nyinshi mu gihe gito,twavuga Kampala mu mujyi,Kiboga,Mubende,Mbarara n’izindi ntara muri gihugu.
Gupfa imyanya,umururumba no gufungishanya byatumye bishumuriza CMI ubutasi bwa Uganda
Muri ADEPR ururembo rwa Uganda mu mwaka wa 2019 hatangiye kuvugwa ibibazo by’amakimbirane hagati ya Pasiteri Manywa John ndetse na Pasiteri Theoneste Ntakirutimana , ibi bibazo bikaba bishingiye ku guhangana mu buyobozi bw’itorero no kurwanira imyanya bikaba byaratumye Abakirisitu ba ADEPR Uganda bacikamo ibice ndetse amakimbirane atoroshye muri iri torero yageze n’aho batangira gufungishanya bakoresheje urwego rw’ubutasirwa CMI.
Umwe mu bapasiteri ba ADEPR Uganda waganiriye na Rwandatribune.com utarashatse ko amazina ye atanganzwa k’ubw’umutekano we yagize ati” Satani yakije umuriro muri bamwe mu bashumba bacu, Rev.Karangwa John niwe wari Umushumba w’ururembo rwa Uganda ariko mu makimbirane ya Pasiteri Manywa na Pasiteri Theoneste Ntakirutimana yabihagazemo nabi kubera ko yari inshuti ya Pasiteri Theoneste
Mu gihe imbaga nini y’abakirisitu yari iherereye kuri Pasiteri Manywa, byabaye ngombwa ko Rev.Karangwa aherera kuri Pasiteri Theoneste Ntakirutimana , Rev.Karangwa yahise yiyambaza bamwe mu bavandimwe be baba muri CMI batangira kwirara mu bakirisitu bashyigikiye Pasiteri Manywa kimwe n’aba Pasiteri batavugaga rumwe nabo.
Kuva mu 2017, Abanyarwanda bagiye bafatwa bakajyanwa ahantu hatazwi akaba ariho bakorerwa iyicarubozo bashinjwa kuba intasi z’uRwanda,aha twavuga nka , Mukamurenzi Angelique wari usanzwe ashinzwe umutungo muri ADEPR mu gihugu cya Uganda,Past Nyimpeta,Past Maboko , Peace Lydia Mahoro na Ntakirutimana Theoneste.
Ese kwirara no kugwa kw’abakozi b’Imana byaba biri inyuma yo kuneshwa n’uyu muzimu?
Umwe mu batuye ahitwa Gayaza wari umuyoboke wa ADEPR ishami rya Uganda ubwo yaganiraga na Rwandatribune yagize ati:”wa Munyamakuru we ,abantu bageze hano Uganda bararya barahaga bibagirwa umurimo,abagore bararongorwa,abandi binywera agatama yewe ntawamenya wasanga nabyo byaradushumurije Satani!
Abasesenguzi mu bibazo by’amadani bo bavuga ko icyatumye inzego z’ubutasi zinjirira icyari ADEPR ishami rya Uganda ari ugushetana kwabaye hagati y’abitwa abakozi b’Imana ndetse nagerekaho ko ibyaha biremereye by’ubutasi ni ibindi bigamije kugirira nabi ubutegetsi,bituma CMI itangira kubinjirira,bamwe mu bakozi b’Imana kandi ntibatinye kwerekana ko iri torero ari Ubucuruzi(Business) aho buri wese yashakaga amaboko ku basilikare bakomeye n’abapolisi ba Uganda,bakereka abo banyamayeri ko mu gihe bajya inyuma ya Pasiteri runaka yazajya abaha icyacumi gitubutse,maze rero babijyamo umuriro uraka.
Nsoza iyi nkuru sinabura kwibaza niba umuzimu atarashyize iherezo kuri ADEPR Ururembo rwa Uganda?Ese Bakristu mubona Uwiteka azongera gushinga imfatiro zasenyutse? Bamwe bati iki kibazo kizakemukana ni cya diplomasi uRwanda mu gihe ruzaba ruri ku meza n’uBuganda? Ese igihombo cy’igishoro ADEPR nk’itorero kizabazwa nde?.
Mwizerwa Ally