Pierre Claver Karangwa wari ufite ipeti rya Majoro mu Gisirikare cya Habyarimana Juvenal, wari umaze igihe yihishahisha mu Buholandi, akaba akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside, yafashwe n’Ubutabera bw’u Buholandi.
Uyu mugabo wahungiye mu Buholandi mu 1998, yafashwe na Polisi y’u Buholandi muri iki cyumweru tariki 11 Gicurasi 2022.
Polisi yo muri iki Gihugu yashakishaga uyu Munyarwanda washyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, yamufatiye mu gace ka Ermelo.
Uyu musirikare wari umwe mu bofisiye muri Gendarmerie, akurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi.
Avugwaho kugira uruhare mu kuyobora ibitero bikomeye byagiye kwica Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi ya Mugina, ahaguye ababarirwa mu Bihumbi 25.
Pierre Claver Karangwa kandi uzwiho kuba yaranagize uruhare muri Jenoside mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo, yari amaze imyaka irenga 20 aba mu Buholandi.
Azwiho kandi kuba umwe mu bagiraga uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda dore ko yakoranaga n’umutwe wa P5 ndetse kaba yarabaye Komiseri muri FDU-Inkingi.
RWANDATRIBUNE.COM