Ubufatanye bushyizwemo imbaraga za MONUSCO , ingabo na Polisi bya Kongo ni ingenzi mu gushimangira intego y’ingabo za Kongo mu guhiga inyeshyamba za ADF mu mujyi wa Beni. Ibi byavugiwe kuri uyu wa gatatu , tariki ya 29 Mutarama 2020 i Kinshasa n’umuvugizi wa MONUSCO akomoza ku cyegeranyo cya Liyetona Jenerali Carlos Alberto Dos Santos Cruz yamurikiye akanama k’umutekano mu muryango w’abibumbye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru n’umuryago w’abibumbye mu murwa mukuru wa Kinshasa , umuvugizi wa MONUSCO, Matthias Gillman, yagize ati “ Nifuzaga kongera kubibutsa ko Liyetona Jenerali Carlos Alberto Dos Santos Cruz yamurikiye akanama gashinzwe amahoro ku isi mu muryango w’abibumbye icyegeranyo kigaragaza ibisubizo ku byo MONUSCO yibazaga ku bitero byari biherutse kuba mu gace ka Beni bikibasira abasivili. Icyo cyegeranyo cyerekanaga ko mu kwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza , abasivili barenga 260 , abagore ndetse n’abana , bishwe n’abarwayi ba ADF mu bitero bitunguranye cyane cyane ibya nijoro”.
Nkuko icyegeranyo kibivuga , ubufatanye hagati ya MONUSCO n’ingabo ndetse na Polisi bya Kongo ni ingenzi mu kugarura amahoro mu gace ka Kivu y’amajyaruguru.
Uyu Muvugizi wa MONUSCO Matthias Gillman yakomeje agira ati «Hirya y’ibikorwa bya gisirkare , igenzura ryasabye guhindura imikorere ihamye kandi ya bugufi hagati ya Guverinoma na MONUSCO, harimo n’urwego rwa Politiki mu kurwanya ADF hashakishwa umutekano usesuye mu gace ka Beni.”
Liyetona Jenerali Carlos Alberto Dos Santos Cruz yavuye muri MONUSCO kuva mu kwezi k’Ugushyigo 2015. Afata umwanya wo kuyobora ingabo za MONUSCO. Yagaragaje icyegeranyo cy’isuzuma ryakozwe mu mujyi wa Beni nk’inararibonye. Uyu mukoro yari yarawuhawe na Jean-Pierre Lacroix , umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe amahoro.
SETORA Janvier.