Intumwa ya Rubanda Safari Ayobangira ukomoka Masisi muri Kivu y’amajyaruguru arasaba Guverinoma ya Kongo kugarura umutekano mu ntara ya Beni no mu nkengero zayo.
Ibi yabitangarije kuri uyu wa kabiri , tariki ya 11 Gashyantare aho avuga ko ukuza kw’ingabo mu ntara ya Beni , nta cyo byatanze kubyari byitezwe kugerwaho.
Aragira ati“ Turangije imyaka itanu. Abapfuye ni benshi , twagerageje uburyo bwinshi ariko ndabona igisigaye ari ubushakisha ubundi buryo n’imbaraga zidasanzwe kugra ngo dushobore kugarura umutekano mu ntara ya Beni.”
Ku bwe ngo nta bundi buryo uretse gushyiraho umuyobozi ufite ubushobozi.
Yagize ati « Mbona twashyiraho umuntu ufite ubushobozi. Umuyobozi umeze nk’intumwa ya Perezida ufite ijambo ku gisirikare , ku basivili , imiryango mpuzamahanga itagengwa na Leta n’urwego ngenzura mutungo.
Intumwa ya Rubanda Safari Ayobangira yanasabye gushyiraho uburyo bwo kuzahura intara ya Beni agira ati « Ni agace kazahajwe kuko atari ubuzima bw’abantu gusa bwahatikiriye kuko hari n’indi birimo imibereho y’abaturage ari nayo mpamvu hashyirwaho uburyo bwo kuzahura no kongera kubaka bundi bushya intara ya Beni nyuma y’intambara, ndetse tugashyiraho n’uburyo bunoze kugra ngo aka gace gashobore kwiyubaka mu bukungu, umuco n’ imibereho myiza y’abaturage.»
SETORA Janvier