Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze umuburo mu baturage bayo ko mu bice bimwe byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hashobora kuba ibitero by’iterabwoba.
Itangazo riri ku rubuga rw’Amasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rivuga ko ibi bitero by’iterabwoba by’abataramenyekana bishobora kuba i Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iri tangazo riburira abaturage ba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafite gahunda yo kujya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kwirinda kujyayo.
Riti “Akanama gashinzwe iby’ingendo, karaburira abaturage ba USA kwirinda kujya mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kubera ibyaha by’intambara, ibyibasira abasivile, iterabwoba, imvururu z’abitwaje intwaro n’ibikorwa byo gushimuta.”
Iri tangazo rikomeza rigaragaza ibikorwa bikwiye gukorwa, birimo kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi, kwirinda kujya ahahurira ba Mukerarugendo benshi, kwitondera ibibegereye no gukomeza gukurikira ibivugwa mu itangazamakuru.
Ibi byatangajwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu gihe hari gukorwa ibikorwa bigamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi ngamba ziri gukorwa nyuma y’uko inama y’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba iheruka ifatiwemo ibyemezo bisaba imitwe yose yo muri DRCongo gushyira hasi intwaro, ikomoka hanze igahita isubira aho yaturutse naho iyo muri iki Gihugu ikitabira ibiganiro izagaragarizamo icyo imaranira.
RWANDATRIBUNE.COM