Mu basore n’inkumi bagera ku 40.000 bari guhabwa imyitozo ya gisirikare mbere yo gushyirwa mu ngabo z’igihugu hagamijwe kurwanya M23, amakuru aremeza ko harimo n’abo mu mitwe yitwaje intwaro ya Nyatura, Mai Mai na FDLR .
Lt Gen Sylvain Ekenge yemeje ko aba basore n’inkumi bari guhabwa imyitozo bose hamwe bagera ku 40.000, ariko yirinda kugaragaza ko harimo abaturutse mu mitwe yitwaje intwaro nka Nyatura, Mai Mai na FDLR .
Amakuru Rwaandatribune.com ikesha umwe mu babasirikare ba FARDC akaba n’umwe mu bari gutanga iyo myitozo mu kigo cy’Abakomando cya Lwama giherere I Kindu mu ntara ya Maniema, avuga ko benshi mu bariguhabwa imyitozo muri icyo kigo ,ari abaturutse mu mitwe ya Nyatura, Mai Mai na FDLR.
Aba, ngo bari guhabwa imyitozo ya gikomando , ngo kuko n’ubusanzwe bari bafite ubumenyi bw’ibanze mu byagisirikare, bitandukanye n’abandi batari bazi na busa ibya gisirikare habe no kurashisha imbunda.
Yagize ati:” Benshi mu bari mu kigo cy’Abakomando cya Lwama, ni abaturutse mu mitwe ya Nyatura, Mai Mai na FDLR . bari guhabwa imyitozo ya gikomando, bitewe n’uko basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze mubya gisirikare.”
Nyatura, Mai Mai na FDLR,ni imwe mu mitwe yashizwe mu kiswe’ Wazalendo “ cyangwa se abakunda igihugu ,nyuma y’imirwano yarimo ibera muri Rutshuru na Masisi ,aho iyi mitwe yarwanaga ku ruhande rwa FARDC.
Kugeza ubu kandi, iyi mitwe iracyahabwa intwaro n’amasusu bikozwe n’igisirikare cya Leta FARDC ,dore igomba kongera kwifashishwa mu bitero bikomeye, biri gutegurwa kugabwa kuri M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com