Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 11 Gashyantare, Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ku bufatanye n’ingabo za MONUSCO zakomye mu nkokora igitero cy’inyeshyamba za ADF ubwo zagabaga igitero ku baturage ba Mbau, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni. Ni mu birometero 20 ngo ugere mu mujyi wa Beni.
Nkuko bitangazwa n’inzego z’umutekano ngo ahagana mu masa mbiri n’igice z’ijoro (20h30’) z’isaha yaho, inyeshyamba za ADF zagerageje gutera mu isantare ya Mbau. Batayo ya mbere ibarizwa muri Burigade ya 31y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ikambitse muri ako gace yahise itabara.
Inzego z’umutekano zakomeje zivuga ko uyu mutwe wari witwaje intwaro ziremereye wahise ukomwa mu nkokora mu mirwano yamaze igihe cy’isaha imwe.
Iyi mirwano ikimara guhosha, haje Burigade ya MONUSCO, mu rwego rwo kungaira ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC), ubwo yashyiraga ingabo zayo muri aka gace kugira ngo zicunge umutekano waho.
Nta mibare iragaragazwa yabaguye cyangwa bakomerekeye muri iki gitero ariko inzego z’umutekano zikavuga ko izi nyeshyamba zari zigamije guhungabanya umutekano w’abasivili ba Mbau.
Sosiyete sivili muri teritwari ya Beni ikaba yishimiye ubwo butabazi bwa Batayo ya mbere ya Burigade ya 31 y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kmngo ndetse n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro za MONUSCO.
Sosiyetye Sivili ikaba yifuza ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza mu kurwanya n’ibindi bitero by’inyeshyamba za ADF bikigaragara muri aka gace.
SETORA Janvier