Leta y’u Rwanda yakunze kugaragaza impungenge ku mutwe w’inyeshyamba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaba babarizwa muburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. Ibintu byateje ikibazo mu karere kose nk’uko bitangazwa n’umwe mubahanga mubya Politiki akaba n’inzobere mu mibanire ya Muntu
Uyu mutwe w’inyeshyamba wakunze kugaragaza inyota yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse u Rwanda kenshi rwasabye DRC kwirukana no guhagarika inkunga yose Leta ya Congo iha uyu mutwe w’inyeshyamba, nyamara iyi Leta ibyo ntiyabyitayeho.
Uyu mutwe wifashishijwe kenshi na Leta ya Congo muntambara zitandukanye, dore ko na Laurent Desire Kabila nawe yawifashishije.
Nyamara ntibyarangiriye aho gusa kuko na Tshisekedi yitabaje izi nyeshyamba ariko ubutegetsi bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo nti bwigeze bwemera ubu bufatanye bwabo n’izi nyeshyamba.
Ni kenshi DRC yakunze kumvikana ihakana ko FDLR itakibaho ndetse ikemeza rwose ko ntan’udusigisigi twabo twasigaye. Ariko umuvugizi w’izi nyeshyamba Cure Ngoma yaje kubataba mu nama ubwo yemezaga ko bahari kandi biteguye kuza mu Rwanda bemye.
Uyu muvugizi yavuze ibi mugihe umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yari aherutse gutangaza ko umu FDLR wanyuma yapfuye mu 1998, bityo ko nta FDLR iba muri Congo.
Nti byasoreje aho kuko Raporo ya ONU iherutse gusohoka kuri DR Congo nayo ivuga ko bamwe mu bagize ingabo za DR Congo bakorana n’umutwe wa FDLR.
Mu kiganiro uyu muvugizi wa Congo aherutse kugirana na BBC yavuze ko icya mbere bagomba kwemera ari uko FDLR ari abanyarwanda”, yongeraho ko “biteye ikibazo gushyira ku munzani umwe FDLR igizwe n’abantu bavuye mu Rwanda na M23”.
Ati: “Twebwe ntabwo ducumbikiye FDLR, ni abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse turi mu bikorwa byo gucyura impunzi ariko mbere y’ibyo tugomba kwita ku kibazo cy’imirwano y’abitwaje intwaro, twebwe ntabwo dukeneye gukorana na FDLR kuko yica mbere na mbere abanye congo.
Benshi bemeza ko yavuze aya magambo agenda avuguruza ibyo yavuze mbere agira ngo abone uko asubira mu magambo yabo agereka ibibazo byabo ku Rwanda, avuga ko ikibazo cy’intambara iri muri Congo hari aho ihuriye n’u Rwanda.
Ariko abahanga bemeza ko ingengabitekerezo ya FDLR iri mubyatumye umutekano muri aka karere uhinduka nk’idorari dore ko ariryo rishakishwa nyamara kurigeraho bikaba intambara.
Umuhoza yves