Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yavuze ko abantu baherutse kugwa mu myigaragambyo babazwa UN yatinze gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.
Patrick Muyaya yavuze ibi nyuma y’aho Umuryango w’abibumbye usohoreye Raporo ishinja u Rwanda kuba inyuma y’umutwe wa M23, ni Raporo yamaganiwe kure na Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yuzuye ibinyoma. Kubwa Minisitiri Muyaya , ngo kuba abantu barenga 28 baraguye mu myigaragambyio ari ikosa rya UN yatinze gutangaza ku mugaragaro ko M23 ari abasirikare b’u Rwanda bari ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Yagize ati:“Iyi raporo twakayikunze iyi isohoka mbere. Byakabaye byararinze imfu z’abantu bapfuye mu cyumweru gishize mu myigaragambuo yabaye mu gihugu. Abaturage bacu bagiye bibonera n’amaso yabo ingabo z’u Rwanda ziza kwiyunga na M23.”
Patrick Muyaya akomeza avuga ko UN n’akanama kayo gashinzwe umutekano ku Isi bagomba kwirengera ingaruka zavuye mubyo agereranya n’uburangare bagize mu bikorwa by’ubushotoranyi bw’u Rwanda.
Yagize ati “ Ubu inzego bireba, cyane cyane akanama gashinzwe umutekano ku Isi kagomba kwakira ingaruka”
Patrick Muyaya avuga ko , UN igomba gutegeka M23 kuva muri Rutshuru, n’ibindi bice yafashe nk’indishyi y’akababaro kuri Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.