Minisitiri w’intebe akaba na Minisitiri w’ umutekano w’imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, yatanze umubare w’agateganyo w’imfungwa zapfuye ziri kugerageza gutoroka gereza ya Makala.
Muri raporo yatanzwe n’ uyu Minisitiri nyuma y’inama y’ibibazo n’abayobozi b’ingabo zishinzwe umutekano, bayobowe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko imfungwa zigera ku 129 arizo zaguye muri iki gikorwa.
Yagize ati: “Umubare w’ agateganyo w’abantu bbaguye muri gereza ya Makala ni abantu 129, barimo 24 barashwe nyuma yo kuburirwa kudatoroka ntibabyumve, abandi bahohotewe bapfuye bazize umuvundo bakabura ubuhimekero.
Hariho kandi abantu 59 bakomeretse kuri ubu barimo kwitabwaho n’ abaganga hari kandi nabamwe mu bagore bafashwe ku ngufu ”, nk’uko Jacquemain Shabani yabisobanuye.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yongeyeho ko Komisiyo yashyizweho mu iperereza yagaragaje ko abantu 59 bakomeretse ubu barimo kuvurwa na Guverinoma kugira ngo bitabweho neza.
Naho mu rwego rw’ibikoresho, muri raporo ya Jacquemain Shabani yatanze yavuze ko hari ibyangirijwe n’inkongi y’umuriro wafashe inyubako y’ubuyobozi, ndetse n’ahabikwa ibiribwa.
Icyakora yongeyeho ko ibintu byagarutse mu muronko muri gereza kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abihishe inyuma y’ iryo toroka ndetse n’ ibyangirikiyemoi byose.
Mu ijoro rishyira ejo kuwa mbere tariki ya 02 Nzeri 2024 nibwo abagororwa bo muri gereza ya Makala bagerageje gutoroka maze Abapolisi barasa amasasu kugira ngo bahoshe icyo gikorwa ari nabyo byatumye imfungwa zibarirwa muri mirongo zararashwe mu cyico izindi zibarirwa mu magana zirakomereka.
Ibi byabaye mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari mu ruzinduko mu Bushinwa, mu gihe Minisitiri w’Intebe, Tuluka Suminwa n’abandi baminisitiri benshi na bo batari muri Kinshasa.
Iyi gereza iherereye i Kinshasa ni yo nini kurusha izindi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Imfungwa zibarirwa mu 15,000 zirimo abasirikare barenga 4,000 ni zo ziyifungiyemo n’ubwo yo ubwayo ifite ubushobozi bwo kwakira izibarirwa mu 1,500.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune