Nkuko bivugwa na Polisi y’igihugu cya Kongo Kinshasa (PNC), ngo abantu 9 bakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi mu ijoro ryo kwizihiza ivuka rya Yezu (Yesu). Aba bantu bakoresheje imbunda mu gutera ubwoba inzirakarengane mu gace ka Kabondo, Mangobo na Tshopo. Banasagarariye kandi imodoka y’ikamyo ya Sosiyete yenga inzoga izwi nka BRALIMA.
Mu bikorwa bibisha byabo, bambuye izo nzirakarengane ibyo bari bafite birimo amafaranga, telefoni na Oridinateri.
Komiseri wungirije Jonas Kanakange Kapela, avuga ko itsinda rishinzwe ubushakashatsi, kugenza ibyaha n’iperereza nta na kimwe bakoze ngo basenye impuzanzira z’abo bagizi ba nabi.
Umukuru w’’intara Louis-Marie Wale Lufungula, yashimiye Polisi kubyo yakoze nyuma y’ibyemezo bya Komite y’intara ishinzwe umutekano yahagaritse urwego rw’umutekano.
Uyu mukuru w’Intara yasabye abaturage kugirira icyizere inzego z’ubuyobozi kuko zikora uko zishoboye kugira ngo polisi ikore ibyo igomba gukora kinyamwuga ku mutekano wa buri wese ndetse na nyuma y’iminsi mikuru isoza umwaka.
Polisi ikaba yemeza ko aba bagizi ba nabi bazashyikirizwa inzego z’ubutebera bwa gisirikari.
IRASUBIZA Janvier