Abantu bagera ku bihumbi bitandatu bakuwe mu byabo na bakavukire babayeho muzima bubi mu duce twa Nyabiondo-Lwibo-Lukweti na Mutongo, muri Gurupoma ya Bashali Mokoto. Ibi byose byamenyekanye kuri uyu wa gatanu , tariki ya 27 Ukuboza bicishijwe mu itangazamakuru na Emile Muhombo , umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe riharanira amajyambere no gushimangira ibikorwa byo kurengera ibidukikije , n’ubuhinzi (ARDA).
Nkuko uyu muhuzabikorwa Emile Muhombo abivuga ngo aba baturage bose bahangayikishijwe n’indwara zidakira harimo impiswi na malaria.
Aragira ati « Abaturage bafite ikibazo cyo kwivuza kuko n’ibigo nderabuzima bidafite imiti yangombwa. Ikindi nuko abaturage ntabushobozi bafite bwo kwishyura inyemezabwishyu bahabwa».
Uretse n’imiti , uyu muhuzabikorwa wa ARDA Emile Muhombo arashimangira ko aba baturage batagira aho bakinga umusaya nyuma y’isahurwa bakorewe ndetse bakaba batagira n’ibyo kurya n’amazi meza.
Aragira ati « Abaturage ntibashobora kujya mu mirima yabo ku mpamvu yo gutinya gushimutwa mu gihe abagore batinya gufatwa ku ngufu »
Ku bw’izo mpamvu zose , Emile Muhombo arasaba inzego z’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’amajyaruguru n’iz’uburenganzira bwa muntu gutabara mu maguru mashya mu gusubiza mu buzima busanzwe ako gace kari mu bilometero 30.
IRASUBIZA Janvier