I Luanda muri Angola ni hamwe muho abakuru b’ibihugu bateraniye kugira ngo barebbe ko bakemura ibibazo by’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, nyamara benshi bakibaza niba iyi myanzuro yararebaga M23 gusa kuko ariyo yonyine.
Kumpamvu y’umutekano wo muburasirazuba bwa DRC ndetse n’akarere muri rusange , abayobozi bo mukarere bakunze guhura ndetse bagashakisha inzira zo gukemura ikibazo kiriho cy’umutekano muke, nyamara imyanzuro yose ishyirwaho Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo iyishyiraho umukono ariko bikarangirira aho.
Uretse I Luanda aba bakuru b’ibihugu kandi bahuriye I Bujumbura mu Burundi nabwo bafata gahunda y’ukuntu byagenda kugira ngo umutekano wongere kugaruka mu karere.
Siho gusa kuko kenshi bahuriye I Nairobi bavuga kuri iki kibazo nyamara bakandika imyanzuro bakanayisinya nyamara nta na rimwe, abategetsi bo muri DRC bigeze batera intambwe ngo binjire mu myanzuro bashyizeho umukono nibura bananirwe ariko bagerageje.
Iyo ugarutse ku myanzuro ya Luanda bavuga mo ibintu byinshi bigomba gukorwa na Guverinoma ya Congo, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri kariya karere, yaba ikomoka mu mahanga ndetse n’iy’abenegihugu ubwabo.
Usibye umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko watangiye gushyira mubikorwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda mu rwego rwo gushakira amahoro arambye uburasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, bakanabigaragaza ubwo barekuraga bimwe mubice bari barigaruriye, bakabishyikiriza ingabo z’Afurika y’iburasirazuba ntawundi mutwe watangaje ko watangiye gushyira mu bikorwa aya masezerano, cyangwa se ngo Leta ibe yarakoze kimwe mubyo yasabwaga.
Iyi myanzuro yarebaga imitwe y’inyeshyamba itandukanye y’amahanga ibarizwa muri DRC, yanabasabaga gushyira intwaro hasi bagasubira mu bihugu bakomokamo, nyamara iyi mitwe yo yabifashe nk’aho bitayireba, ahubwo imwe muriyo ikomeza ubufatanye bweruye n’ingabo za Leta.
Aha twavuga nk’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu wifashishwa n’ingabo za Leta mu kurwanya inyeshyamba za M23.
umutwe w’inyeshyamba wa FDLR wifashishwa na DRC
Sibo gusa kuko iyi Guverinoma inifashisha imitwe y’inyeshyamba z’imbere mu gihugu mu kurwanya izindi nyeshyamba, benshi bakibaza niba ariko kugarura amahoro bikabayobera.
Iyi Leta nayo yasabwaga byinshi rwose n’ubwo nta nakimwe muri byo cyanageragejwe, ahubwo uko umutima uteye iyo bavuze ko amasezerano ya Luanda atubahirijwe buri wese areba M23 nk’aho aya masezerano ariyo areba yonyine.
Umuhoza Yves