Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahamagaye kuri Telefone General Muhabo uyoboye ingabo za FARDC mu gace kegereye Kitshanga, uko byagenze ngo umutwe wa M23 ubatsinde ubambure umujyi wa Kitshanga.
Ni ikiganiro Tshisekedi yagiranye na General Mugabo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mutarama 2023, nyuma y’umunsi umwe gusa M23 ikubise inshuro FARDC ikayambura umujyi wa Kitshanga.
Muri iki kiganiro Perezida Tshisekedi yagiranye na Gen Mugabo uyoboye urugamba muri Masisi, yakoresheje imvugo iremereye cyane yumvikanamo umujinya ufitwe na Tshisekedi uburyo M23 ikomeje gutsinda FARDC.
Tshisekedi yabasaga Gen Mugabo icyabuze kugira ngo batsindwe uru rugamba, akamusubiza amubwira ko babuze ubutabazi ndetse n’ibikoresho bikababana iyanga birimo imbunda ndetse n’amasasu.
Gen Mugabo kandi yagejeje kuri Tshisekedi ibibazo biri mu basirikare bari kuri uru rugamba, amubwira ko bafite inzara nyinshi kuko batabona icyo kurya no kunywa, yewe ngo ni ubutabazi buhabwa inkomere ziba zakomerekeye ku rugamba.
Muri iki kiganiro cyakorerwaga mu ilingara, Tshisekedi yabazaga Gen Mugabo iby’amashusho yabonye arimo ayabanje kugaragaza uyu mujenerali ari muri uriya Mujyi wa Kitshanga ndetse n’andi yaje kugaragara wamaze kwinjirwano n’abarwanyi ba M23.
Tshisekedi aramubaza ati “none uyu mujyi mwavuyemo”, Gen Mugabo amusubiza agira ati “Yego rwose nyakubahwa twawuvuyemo.”
Tshisekedi yasabye Gen Mugabo ko bagomba gukora ibishoboka byose bakisubiza umujyi wa Kitshanga byanga byakunda.
RWANDATRIBUNE.COM
Ariko se Bitama kisekede arinda kubwejagura abaza ubusa yakwigiriyeyo ko bitanagorana kumuhusha nuriya mutwe ungana n’uw’intare niriya nda nkiya Ngunda umukwe wa Mirenge ku ntenyo. Arabura kubaza fdlr akabaza fardc ngo kuki yatsinzwe?
Hhhhhhh Cyabitama ni igicucu kabisa. Wa girango kiriya gitwe kiba cyuzuye amazi gusa.
Ongeraho ko yasabaga na numero za telephone za OMEGA FDLR, Bana nzambe byabakomeranye.
Gen Mugabo rero yakoze ikosa atangaza ikiganiro yagiranye numukuru wigihugu.nizere ko ari Tschisekedi wanyikoreye kuko mugabo we yaba agiye guhura n itabu!
Umuperezida w’ikigoryi ari aha! arabura gusaba umusada RDF akawusa fdlr yarangiza akarota ko azatsinda uru rugamba? uyu we azicwa n’abasirikare be akomeje kwicisha mu nyungu z’abanyaburayi.
Yanabajije impamvu bataka inzara knd hari inka Aho hafi yibaza niba bataziryaho bakazishyura nyuma.
Ibaze pe