Umwe mu barwanyi ba M23 yumvikanye avugana umujinya n’agahinda byinshi ku bw’ibibazo by’itotezwa bikorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, avuga ko ari byo byatumye afata imbunda akajya kubirwanya.
Uyu murwanyi wa M23 yabivuze ubwo umutwe wa M23 wari umaze gufata umujyi wa Kitshanga kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023.
Mu butumwa bw’amashusho, uyu murwanyi wa M23 yavuganaga agahinda n’umujinya, avuga ko yavukiye muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ati “Navutse mu mwaka wa 2000 ariko kubera ibibazo byakomeje kugaragara muri Congo yacu nabonye ko ntashobora kuba naba umwarimu cyangwa umupasiteri kandi abantu bacu bakomeje kwicwa, mpitamo gufata imbunda.”
Uyu murwanyi bigaragara ko ari umusirikare ukiri muto, akomeza ashimira Umugaba Mukuru wa M23, General Sultani Makenga ukomeje kubayobora muri uru rugamba bari kurwana.
Asoza asaba Abanyekongo bose kuyoboka M23 kuko ari yo ikomeje gushaka amahoro mu gihe ubutegetsi bwabo buri kubakorera amarorerwa.
RWANDATRIBUNE.COM
Ese ninde utarwanira igihugu cye
Ese wakwishimira kubaho utuje ubona igihugu wavukiyemo kikwica noneho kikarenga kikavugako mutarabene Gihugu
Impamvu waba warisanze muricyo Gihugu ba sogokuru naba sogokuruza
Nababyeyi bacu bahavukiye natwe tukahavukira
Barangiza bakavugako arabanyarwanda baba barageze muri congo gute kd bitwa abanyarwanda batarigeze bava Aho bita kwari muri congo
Nigute bakwitwa abanyarwanda kd tuzi kotwe turabantekongo
Ubwo harimpamvu ituma twitwa abanyarwanda.
Ubwo naha twavukiye ubwo hari Murwanda rero