Abagera kuri 200 muri leta ya Zamfara iri mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria bashyinguwe, nyuma y’inkubiri y’ibitero bya kinyamaswa byakozwe n’imitwe y’intagondwa zitwaje intwaro byabaye mu minsi ishize.
Abarokotse babwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abagizi ba nabi bari kuri za moto bagiye batera icyaro kimwe ku kindi, bakarasa nta kurobanura.
Byemezwa ko ibi bitero ari ibyo kwihimura ku bitero by’indege by’igisirikare cya Nigeria byishe abarwanyi barenga 100 ku wa mbere, bigatuma n’abandi bahunga bakava mu bwihisho bwabo bwo mu mashyamba.
Abagabo bitwaje imbunda batwitse ingo ndetse bacagaguramo ibice imirambo y’abo bishe. Umuturage wo muri kimwe muri ibyo byaro yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko izo ntagondwa zarasaga “umuntu uwo ari we wese zibonye”.
Ibi bitero ni byo bibaye muri iyi minsi, mu nkubiri y’ibitero by’ubugome mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, aho ubutegetsi bwa Nigeria bumaze igihe buri mu ntambara n’imitwe y’abagizi ba nabi yo muri ako gace, buvuga ko ari iy’abajura.
Ku wa gatanu, byabanje gutangazwa ko abantu barenga 100 bishwe n’abacyekwa ko ari intagondwa z'”abajura” muri ako karere, nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bagera kuri 300 bageze mu duce tugera ku icyenda hagati yo ku wa kabiri no ku wa kane nijoro.
Idi Musa, umuturage wo mu kindi cyaro, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko abateye banibye “inka zigera ku 2,000”.
Hagati aho, ibitangazamakuru byaho byatangaje ko imitwe yitwaje intwaro isa nk’irimo kuva mu bwihisho bwayo mu duce two mu mashyamba kubera ibitero bihozaho by’ingabo za leta ya Nigeria, ahubwo ikerekeza mu gace k’uburengerazuba ko muri leta ya Zamfara.
Mu itangazo yasohoye ku wa gatandatu, Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yasezeranyije ko leta ye itazacogora mu rugamba rwayo n’intagondwa.
Bwana Buhari yagize ati: “Reka nongere nizeze abo mu duce twugarijwe hamwe n’abandi Banya-Nigeria ko iyi leta itazabatererana kuko ubu twiyemeje kurusha mu kindi gihe cyabayeho guca aba bagizi ba nabi”.
“Ibi bitero bya vuba aha ku baturage b’inzirakarengane ni igikorwa cy’amaburakindi cy’abicanyi bica imbaga y’abantu, ubu basugerejwe n’igututu cyinshi cy’ingabo zacu”.
Ku wa gatatu, abo bajura leta ya Nigeria yabise ku mugaragaro abakora iterabwoba, bituma abashinzwe umutekano bashyiraho ibihano bikaze kurushaho kuri iyo mitwe n’abayishyigikiye.
Muri iki cyumweru, igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko kimaze kwica “abajura bitwaje intwaro n’abandi bagizi ba nabi” bose hamwe 537 muri ako karere ndetse ko cyataye muri yombi abandi 374 kuva mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize.
Abasirikare ba Nigeria babarirwa mu bihumbi boherejwe kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro, igizwe n’ibico by’abagizi ba nabi bakorera ahantu hanini, akenshi yiba amatungo, igashimuta n’abantu.
UMUHOZA Yves