Intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari, Huang Xia, yahamagariye Leta y’u Rwanda na Leta ya Congo kugirana ibiganiro bigamije guhosha amakimbirane, ibi bihugu bifitanye bakiyunga hakiri kare .
Ibi uyu mu Dipolomate yabihamagariye ibihugu byombi kuri uyu wa 26 Mutarama, nyuma y’igihe gito indege y’igisirikare cya Congo yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ku nshuro ya gatatu, ariko igahita iraswaho mbere y’uko isubira iwabo mueri Congo.
Nyuma y’uko iyi ndege irasiwe mu Rwanda, Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko u Rwanda rwabiyengejeho, rugaba igitero ku ndege yabo ya Gisirikare kandi bahakana ko indege yabo yaba yinjiye mu kirere cy’u Rwanda.
Umuvugizi wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo kandi yaje gutangaza ko ikibazo kitari ukurasa indege ahubwo ikigoye ari ukuyirasa wirengagije ko ishobora kugwa kubasivile.
Iyi ndege yari yinjiye mu kirere cy’u Rwanda ku nshuro ya Gatatu mu karere ka Rubavu, dore ko ku nshuro ya mbere bwo yanaguye ku kibuga cy’indege cya Rubavu hanyuma igahaguruka yerekeza mu gihugu cyabo. Iyi ndege yaje kuwa 07 Ugushyingo 2022 nyuma yaho Leta y’u Rwanda basohoye itangazo banamenyesha Congo ko kuba indege yabo y’intambara yavogereye ikirere cy’u Rwanda ari ubushotoranyi.
Kunshuro ya kabiri kuwa 28 Ukuboza iyi ndege ya Sukhoi 25 yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda nabwo bivugwaho ariko ntihagira icyemezo na kimwe cya Gisirikare gifatwa.
Ku nshuro ya gatatu nibwo iyi ndege bahise bayirasaho, nyuma y’ibi, Huang Xia yagaragaje ko ahangayikishijwe cyane na raporo z’ibyabaye birimo indege ya gisirikare ya FARDC yo kuwa 24 Mutarama mu Rwanda n’ibindi byagiye bivugwa.
Uyu mugabo kandi yasabye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iyo ndege ariko bagashyira imbere ibiganiro bigamije amahoro no gukemura ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Umuhoza Yves