Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yatangaje ko abagerageje gukora Coup d’état yo muri 2015, bamusabye imbabazi basaba ko yabagirira ikigongwe.
Perezida Evariste Ndayishimiye yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu Kabiri tariki 10 Gicurasi cyagarukaga ku bimaze kugerwaho mu myaka ibiri amaze ku butegetsi.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, yabagijwe ku basirikare bagerageje guhirika uwo yasimbuye Pierre Nkurunziza muri 2015 ariko iri hirikwa rikaza gupfuba, bikaza kuvugwa ko bahungiye mu Rwanda.
Ndayishimiye yavuze ko abo bantu baherutse “Kohereza ubutumwa bwo gusaba imbabazi. Nk’umubyeyi w’Igihugu, nkomeje kuvugana na bo.”
Abo basirikare bagerageje guhirika nyakwigendera Pierre Nkurunziza, bari no mu batumye umubano w’u Burundi n’u Rwanda uzamo igitotsi kuva muri uwo mwaka wa 2015 kugeza n’ubu.
Perezida Ndayishimiye yavuze ko ari kugerageza kuvugana na bo mu gihe ibo Bihugu byombi bikomeje n’inzira yo kuzahura umubano umaze imyaka umunani urimo igitotsi.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko iyi nzira yo guzubiza mu buryo umubano w’Ibihugu byombi iri kugenda neza kandi bigizwemo uruhare n’Ibihugu byombi bifite ubushake.
Yavuze ko igisigaye ari uko u Rwanda ruzohereza abo bagerageje iriya Coup d’état ariko ko yizeye ko umunsi umwe ibibazo byose bihari bizashyirwaho akadomo.
RWANDATRIBUNE.COM