Ibitero biherutse mu duce twa Makusa na Makiki , hafi ya n’agace ka Mangina , byatumye abaturage benshi bata ibyabo. Ku itariki ya 8 n’iya 9 Gashyantare , byibuze abaturage bagera kuri 30 bishwe mu minsi ibiri. N’ubwo ingabo za FARDC zahageze , ngo ntibyabujije abaturage gukomeza kugira ubwoba bw’ibindi bitero. Bamwe muribo bamaze kugera mu mujyi wa Beni.
Intumwa yihariye ya Radiyo mpuzamahanga y’ubufaransa ( Radio Française Internationale –RFI) , Patient Ligodi avuga ko uwitwa Alexis n’abandi barenga bavuye mu gace ka Mangina , ubu batuye mu nzu ituzuye muri Karitsiye (Quartier) ya Kanzuli Nzuli kuva mu byumweru bibiri bishize. Ku mpamvu z’ubwoba , Alexis ntiyagumye i Mangina habera ubwicanyi , hafi nko mu kirometero kimwe uvuye iwe.
Aragira ati « Abantu barishwe ku bwinshi mu gace ka Makusa na Makiki. Nta mahoro ahari . Abantu bahunze na njye mbona ko bikomeye , ntinya kuhaguma ubu nanjye nibereye i Beni. ».
Kuwa 26 w’ukwezi gushize , ikindi gitero cyishe abandi bantu batatu , mu birometero bigera ku icumi uvuye Mangina. Alexis akaba yibaza ku bavandimwe be bataragera i Bunia.
Aragira ati « Ubu ntabwo ntuje kubera abavandimwe banjye bakiriyo. Iyo njya kugira ubushobozi nakabukoresheje bakangereho hano ».
Hashize ibyumweru bibiri uwitwa Jonas w’imyaka 17 wari umuhinzi , nawe ahunze agace ka Mangina. Kuri ubu ariga imyuga y’ubukanishi mu igaraje i Kanzuli Nzuli.
Aragira ati « Ndi umwiga , ariko maze kumenya gufungura ipine niwo murimo ngiye kuzakora ariko sinakwibagirwa umwuga wanjye w’ubuhinzi. Icyo nifuza ni uko umutwe wa ADF wavaho burundu ngasubira iwanjye.»
Alexis na Jonas ndetse n’abandi baturage benshi bavuye Mangina bakirwa n’imiryango y’i Beni aho bagitegereje icyizere cy’umutekano usesuye.
SETORA Janvier