Urego rwiswe “Allez-y les FARDC” , tugenekereje mu Kinyarwanda, bisobanye ngo “Ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) , ni mugende.” Hateguwe urugendo aho ruzakorwa rurimo n’abaturage mu rwego rwo gushyigikira abasirikare b’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC) kuri uyu wa Gatandatu , tariki ya 22 Gashyantare 2020 mu mujyi wa Bunia mu ntara ya Ituri.
Umuhuzabikorwa w’uru rwego rufite icyicaro i Bunia Bwana Jean-Jacques Upenji avuga ko impamvu nyamukuru ari uguha abaturage uburyo bwo gutinyuka no gutanga amakuru ku ngabo bagaragaza aho inyeshyamba ziherereye muri Teritwari za Djugu , Irumu na Mambasa.
Yagize ati ” Twarashishoje dusanga ingabo za Repubulika iharanira Demoakarasi ya Kongo ntacyo abaturage bazifasha kuko batazibonamo neza kandi zirajwe ishinga no kurengera ubuzima bwabo no kurwana ku busugire bw’igihugu. Dushaka ko abaturage bafasha abasirikare”.
Uru rugendo ruzatangirira muri Karitsiye (Quartier) ya Bankoko rusorezwe mu mujyi wa Bunia.
Ikindi ni uko uru rugendo abaruteguye bateganya kuzatanga inkunga y’ibikoresho n’amafaranga bizashyikirizwa ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC ) ngo niyo mpamvu abaturage bahamagarirwa ibiribwa n’ibindi bikoresho nkenerwa.
SETORA Janvier