Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Ndima Constant Kongba yibasiwe n’abaturage nyuma yo gufata umwe mu mihanda yo mu mujyi wa Goma akawiyitirira.
Mu mashusho akomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo witwa Hubert Fulukuta , agaragaza Gen Ndima nk’umwe mu batagize icyo bamariye abaturage ba Goma,kuko ari kamwe mu duce tutarangwamo ubwicanyi ndetse n’Intara yose ikaba iri hafi kujya mu maboko y’abarwanyi ba M23.
Uyu Fulukuta avuga ko mu gihe Gen Ndima amaze ku buyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ntacyo yakoze mu nshingano yari yashyiriweho, ari naho ahera avuga ko atari akwiriye kwiyitirira ibikorwaremezo by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru kugeza kwiyitirira umuhanda wo muri uyu mujyi.
Yagize ati:”Aha kuri iki cyapa , banditseho ko ari umuhanda wa Liyetona Jenerali Ndima Constant Kongba. Uyu ku batamuzi ni Umusirikare uyoboye Intara ya Kivu y’Amajyarauguru mu bihe bidasanzwe. Nshuti banye-Goma n’abatuye Kivu y’Amjayarurguru, aka karere kacu kari mu twibasiwe n’ubwicanyi ndengakamere bukorwa n’ingabo ayoboye, hakiyongeraho na M23. None ngo ari kwiyandika ku byapa mu mujyi no kwiyitirira imihanda!? Nyakubahwa Guverineri tugusabye kuza ugasiba ibi bintu wandikishije kuri iki cyapa”
Guverineri Ndima Constant yatangiye kuyobora Intara ya Kivu y’Amajyarugurukuva muri Gicurasi 2021, ubwo Perezida Tshisekedi yashyiragaho gahunda y’ibihe bidasanzwe”Etat de Siège” iki kige intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri zahawe kuyoborwa n’abasirikare mu rwego rwokoroshya itegurwa ry’ibikorwa bya Gisirikre byavugwaga ko bigiye guhashya imitwe y’inyeshyamba.
Kugeza ubu abatuye mu bice biyoborwa mu bihe bidasanzwe banenga imikorere y’aba bayobozi b’Abasirikare bungirijwe n’abapolisi ku kuba ntacyo bakoze mu kurengera umuturage wo muri ako gace udasiba kwibasirwa n’ibikorwa by’ubwicanyi bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro.