Hashize icyumweru kimwe , abagera kuri 71 b’inyeshyamba
z’abanyarwanda bari mu mutwe witwaje intwaro wa CNRD
n’ababo bagera ku 1471 bacyuwe mu Rwanda. Bari barafatiwe mpiri n’ingabo za Kongo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( RDC ).
Kuva icyo gihe ubu babarizwa he ? Mu yihe mibereho?.
Inyeshyamba n’ababo bose uko ari 1500 bajyanwe mu nkambi ya Nyarushishi mu karere ka
Rusizi. Abenshi muri bo ni abana bari mu kigero cy’imyaka yo hasi.
Abenshi bageze muri iyi nkambi bananiwe cyane , abandi barwaye indwara z’ubuhumekero zifata mu bihaha .
Umwana umwe wahageze yapfuye , kuwa gatandatu washize nibwo yashyinguwe .
Abarwayi barabona imiti yabugenewe kandi ubuzima bwabo buragenda bumera neza nkuko
byemezwa na Perezidante wa Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikari , Madame Mukantabana Séraphine ufite mu nshingano ze iyi kambi ya Nyarushishi.
Aragira ati « Nta kibazo gihari gikomeye cy’ubuzima bwabo ». Ni byo , abari inyeshyamba
n’ababo bose , kuva ubu babayeho mu buryo bwiza.
Mu bushobozi bwayo , inkambi ya Nyarushishi yakira abagera kuri 700 ariko noneho ubu
ifite abagera ku 1900.
Kuko mbere y’aba 1500 hari abandi 352 bari baracyuwe ku bushake bwabo mu ntangiro
z’uku kwezi k’Ukuboza. Ni abantu benshi bari bazwi nk’impunzi muri Repubulika iharanira
Demokarasi ya Kongo ariko bahisemo kugaruka mu Rwanda.
Bitewe n’ubu bucucike buri muyi iyi nkambi , Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), rirasaba inzego z’ubuyobozi kubimurira mu yindi nkambi , abari inyeshyamba n’ababo bakaguma muri iyi nkambi ya Nyarushishi mu gihe cy’ibyumweru bibiri (2) mbere
yuko bajyanwa mu miryango yabo.
IRASUBIZA Janvier