Espagne iri mu mushinga wo gushyiraho itegeko rirengera abagore bajya mu mihango bakababara bikabije. Uyu mushinga ugateganya ko aba bagore bazajya bahabwa iminsi itatu ariko ishobora kugera kuri itanu buri kwezi,ariko bikabanza kwemezwa na muganga
Uyu mushinga w’itegeko bivugwa ko waba washyikirijwe ibinyamakuru byo muri Espagne igihe kitaragera ngo kuko wari ukirimo gutunganywa.
Uwo mushinga w’itegeko wo muri Espagne ukubiye muri gahunda ngari y’ivugurura rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ririmo n’impinduka ku mategeko y’iki gihugu ku gukuramo inda. Mu gihe waba wemejwe nk’itegeko, waba ubaye itegeko rya mbere mu Burayi rigena icyo kiruhuko.
Ibitangazamakuru byagize amahirwe yo kubona ibice by’uwo mushinga w’itegeko bitangaza ko byitezwe ko ugezwa ku baminisitiri mu cyumweru gitaha.
Uwo mushinga w’itegeko uvuga ko icyo kiruhuko cy’iminsi itatu kizatangwa cyemejwe na muganga ku bagore bababara bikomeye mu gihe cy’i mihango, kikaba gishobora kongerwa kikagera ku munsi itanu ku mihango itera ububabare budasanzwe cyangwa ibuza umugore kugira ikindi akora.Gusa iri tegeko ntirireba abagore bagira ububabare bworoheje.
Uyu mushinga ugaragaza ko abagore bagomba guhabwa icyubahiro n’agaciro mu gihe baba bari i mugongo nk’uko bigaragara muri iri tegeko.
Umuhoza Yves