Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi arifuza ko icyo yise ibitero u Rwanda rumaze imyaka 30 rugaba ku butaka bw’igihugu cye byafatwa nk’iby’Uburusiya muri Ukraine kandi bikavugwa ku rwego rumwe.
Ibi Perezida Tshekedi yabitangarije imbere y’abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda , Dr Edouard Ngirente ndetse na Perezida w’u Burundi , Evariste Ndayishimiye ubwo bari mu nama nyafurika yiga ku guteza imbere ubuhinzi n’ibibukomokaho, hagamijwe kuzamura ubushobozi bwa Afurika mu kwihaza mu biribwa yabaye kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023.
Perezida Tshisekedi ubwo yafataga ijambo yavuze ko ubukungu bw’Igihugu cye bugeramiwe kubera ibitero kigabwaho n’u Rwanda aho imyaka irenze 20 nta gahenge .
Yakomeje avuga ko abigarutseho kuko ari ngombwa ati”Numvise benshi bavuga ibitero by’u Burusiya muri Ukraine ariko kenshi bakibagirwa ibimaze imyaka isaga 30 kandi biterwa n’umwe mu baturanyi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Yagaragaje ko ubukungu bwa Congo ahanini bwashingiye ku mabuye y’agaciro avuga ko abateza ibibazo kugeza ubu , ari nayo mpambu akigera ku butegetsi yashyize imbere guteza imbere ubukungu bushingiye ku buhinzi bw’ibihingwa bitandukanye.
Tariki 18 Mutarama 2023 mu nama World Economic Forum yateraniye i Davos mu Busuwisi, Perezida Felix Tshisekedi ubwo yabazwaga n’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) , Clare Akamanzi ku kibazo umutekano mucye muri DR Congo utera imbogamizi ku ishoramari maze amusubiza ko ‘ikibazo cy’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari kitwa u Rwanda’.
Icyo gihe Clare Akamanzi yasabye umwanya abaza ikibazo Tshisekedi aho yagize ati “Niba koko umutekano ari ikibazo gikomeye kuri wowe, iyo muba mushobora kugikemura nka leta ya DRC cyangwa igisirikare cya DRC mwakabaye mwaragikemuye ubu, ikibazo cyanjye kuri wowe ni kuki mutubahiriza ibigenwa n’amasezerano ya Luanda cyangwa Nairobi mu kubona igisubizo kirambye?”
Yongeraho ati “Ntekereza ko igisubizo kiri mu biganza byawe mu gukemura ikibazo no gufatanya n’abashobora gufasha kugikemura kuko twese twemera ko umutekano ari ingenzi cyane mu ishoramari n’ubukerarugendo kandi twese tugomba kugira uruhare rwacu.”
Mu gusubiza Akamanzi, Tshisekedi yavuze ko inama ya Luanda muri Angola yo mu Ugushyingo(11) gushize yagennye inzira z’amahoro ariko ko kugeza ubu zitubahirizwa.
Yagize ati: “[I Luanda] Twemeranyijwe iyo nzira, itegeka agahenge no gusubira inyuma ako kanya kwa M23, ifashwa n’u Rwanda, kugeza tariki 15 Mutarama (1) twagombaga kwemeza ko ibyo byakozwe kandi byarangiye.
“Ariko Madame, kugeza ubu M23 iracyari mu bice bimwe yari yarafashe nubwo hari igitutu mpuzamahanga, bakora nk’aho barimo gusubira inyuma ariko ntabyo bakora ahubwo bakomeza bazenguruka aho, bagashyira ingabo ahandi, kandi baracyari mu mijyi bafashe.”
Abayobozi bakomeje ba Congo, abanyapolitiki ndetse n’abavuga rikijyana muri iki gihugu, mu bwirwaruhame zabo bakunze kwikoma u Rwanda barushinja kuba nyirabayaza bw’ibibazo b’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Congo ikomeje gushinja u Rwanda guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ya Luanda ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.
Ikomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanya na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma. Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23 mu gihe ku rundi ruhande u Rwanda rushinja Congo gukorana n’inyeshyamba ziyirwanya za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse zikagira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Inyeshyamba za M23 zahakanye zivuye inyuma ibyo guterwa inkunga n’u Rwanda ahubwo zishimangira ko intwaro nyinshizikoresha ari izo zambura ingabo za Congo n’abafatanyabikorwa bazo ku rugamba.
Uyu mutwe wemeje ko intambara barwana ntaho ihuriye n’u Rwanda kuko bo ari Abanye-Congo barwanira uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo bityo ko atari abanyarwanda nk’uko bivugwa n’abarimo Perezida Tshisekedi.
Iyo myaka 30 congo imaze yorora interahamwe izigaburira ntiribuka ko yoroye impyisi? U Rwanda rwo rurabizi ko congo yoroye impysi bityo rugomba kurinda abana barwo izo mpyisi n’umworozi wazo.
Oya nawe urarengereye pe ntabwo ari impyisi kbsa ahubwo ni abanyarwanda batifuza gutaha bitewe ni mpamvu zabo bazi ubwabo.
Nibyo rwose uvuze neza kumukosora.
Ntabwo Ari impyisi rwose noa abantu nkatwe ahubwo bamwe muribo nibo bazi ibyo bakora mugihe abandi bari mukigare batazi iyo biva n’iyo bijya kubera inyungu za bamwe babagize ibikoresho byabo.
Imana itabare Africa yacu by’umwihariko u Rwanda na Congo
Ahubwo imyisi zikumvise zakujyana mu Rukiko zikakurega kuzisebya uzitirira intera-hamwe kuko interahamwe ntacyo wazigereranya nazo mu bubi.none impyisi har’irmbura-bwoko zakoze?
Hhhhhh. Ni bene wacu bafashwe bugwate n’impyisi zakoze jenoside. Impyisi nizo nyamaswa zonyine zica bene wazo.
Abishe abatutsi nicyo bahuriyeho n’inpyisi.
Cyisecyedi aba asakuza gusa kuberako nubundi yakuriye i Bruseri mu myigaragambyo.
Iyo igihugu cya Reoporo II kidacumbikira abicanyi cg se kikabatuza kure yu Rwanda kikababuza kurutera, Mobutu aba akiriho cg se bewabo baba bakiyobora Zayire.
Cyisecyedi nawe aba ataragiye ku butegetsi.
Zayire iba icyitwa Zayire iyibirw mabangwandi we akirya isombe inMatonge
Ngirente ararengana.Agire ate se nyine!Ariko biza bireba twese tugaceceka nicyo kizambya ibintu!