Mu mpera z’icyumweru gishize abarwanyi bo mu mutwe wa Maï-Maï bagera kuri 42 bishyikirije ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC).
Aba barwanyi b’imitwe yitwaje intwaro ya Maï-Maï Simba Ya Pori na Maï-Maï Nguvu Ya Milima yakoreraga mu duce twa Mabunda na Masango , hagati ya teritwari ya Uvira na Mwenga.
Ni umuhango wabareye mu gace gakorerwamo operasiyo Sokola 2 muri Kivu y’amajyepfo ahitwa Uvira. Komanda wungirije w’umutwe wa Maï-Maï Simba Ya Pori , Musangia Assani , nk’ikimenyetso gikomeye yatanze intwaro ku muyobozi wa teritwari ya Uvira Alexis Rashid Kasangala. Uyu nawe ayihereza Jenerali Gaby Boswane , Komanda w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarsi ya Kongo (FARDC ) mu maso y’abagize inama nkuru y’umutekano .
Aba barwanyi bavuga ko ibi babikoze bagendeye ku butumwa bwatanzwe n’umukuru w’igihugu ari nawe mugaba w’ingabo w’ikirenga , aho yasabye imitwe yose yitwaje intwaro kuzishyira hasi mu rwego rwo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’igihugu. Bose uko bangana bageze Uvira bari kumwe n’abayobozi batandukanye. Iki cyemezo cyakozwe kinashingiye ku bukangurambaga bw’imiryango itandukanye ku nkunga n’ubufataye na MONUSCO.
Umuyobozi w’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ( FARDC ) muri aka gace Jenerali Boswane Gaby arahamagarira n’indi mitwe yitwaje intwaro kudaseta ibirenge mu kwishyikiriza ingabo FARDC.
Ku ruhande rwe , umuvugizi w’ingabo muri aka gace ka Uvira , Kapiteni Dieudonné Kasereka , yavuze ko abarwanyi bagera kuri 42 n’imbunda zabo 15 ndetse n’ibindi bikoresho by’intambara bigera kuri 250 biri mu maboko y’ingabo ziba muri Uvira mu gihe hagitegerejwe icyemezo cya Komanda mukuru w’Ingabo.
SETORA Janvier